Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora polytechnic iri mu murenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke bafite impano zinyuranye,bashimira iri shuri uburyo ribafasha kuzizamura, mu ntego yabo yo kuzigeza ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, bakayisaba ariko ko ahakiri icyuho,cyane cyane nko kumenya amarushanwa anyuranye bakayitabira, hashyirwa imbaraga, bakabasha kwitabira amarushanwa menshi,yaba ahuza za kaminuza n’andi yabafasha kurushaho kwigaragaza.
Gufasha uru rubyiruko kugera kure mu mpano zinyuranye ubuyobozi bwa kaminuza buvuga ko ari kimwe mu byo bwimirije imbere
Babitangarije Rebero.co.rw,ubwo muri iyi kaminuza haberaga amarushanwa ahuza abanyeshuri bayo ubwabo, mu ngeri zinyuranye zirimo imbyino gakondo n’izisanzwe, ibiganiro mpaka mu ndimi z ikoreshwa cyane mu gihugu no hanze yacyo, kumurika imideri,imivugo,imikino njyarugamba( karate),imikino yo gusetsa,n’indi,aho bemeza ko umuhanga muri yo ishobora kumutunga igihe afashijwe kuyizamura.
Mu itangizwa ry’aya marushanwa,aho abarushije abandi bahawe ibihembo, umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri iyi kaminuza, Hakizimana John ,yababwiye ko ishuri rishyigikiye ko impano buri wese yifitemo yagaragara,ikazamuka ikagera ku rwego igihugu cyose kimumenya,ikamutunga.
Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Kibogora polytechnic Hakizimana Jean yabijeje ubufasha bwa kaminuza mu kuzamura bifatika impano zabo
Ati:’’Turifuza ko impano zanyu zigaragara,zikabyazwa umusaruro ufatika,kandi ishuri rirabashyigikiye cyane. Muzimurike zigere kure hashoboka. Muracyari bato,byose birashoboka. Ntitwifuza ko hari uwakwitinya kandi duhari ngo tubafashe.I cyo muzakenera cyose kiri mu bushobozi bwacu ntimuzakibura.’’
Tuyikunde Xavera w’imyaka 22, uzamura impano y’indirimbo gakondo,avuga ko yishimira uburyo n’abakobwa batinyurwa,impano zabo zikazamuka. Asaba iyi kaminuza na Minisiteri ibifite mu nshingano kwita by’umwiharika ko bahanzi kazi bakizamuka, byatuma n’abacyitinya babona ko bifite ingufu bakigaragaza.
Tuyikunde Xavera uririmba indirimbo gakondo yishimira uburyo impano z’abakobwa zizamurwa muri iyi kaminuza
Ati:’’Hari igihe nk’abakobwa twirundurira mu masomo iby’impano tukabirambika kubera kubura ikidusunika. Impano ni nyinshi rwose kadi twifuza kuzizamura. Turasaba ishuri na Minisiteri ibishinzwe, kwita byihariye ku bahanzikazi bakizamuka. Minisiteri igahera mu mashuri abanza ,kugeza muri za kaminuza,hagategurwa amarushanwa anyuranye, tukayitabira, byadufasha kurushaho kumenyekana.’’
Mugenzi we Niyonkuru Frank ucuranga gitari,piano,n’ibindi byuma by’umuziki,avuga ko we impano ye yatangiye kuyibyaza umusaruro kuko hari igihe ayikoresha ikamutunga.
Ati:’’Ni impano indi mu maraso .Hari igihe najyaga nshuranga ahanyuranye nkabona amafaranga amfasha mu myigire. Nk’aya marushanwa arushaho kudukangura,tukumva ko twitaweho,ariko hongerwe imbaraga mu kutumenyera igihe cy’itegurwa ry’ amarushanwa yo mu gihugu na mpuzamahanga kugira ngo izi mpano zitazima. Bishoboka ko ari zo twagiriraho umugisha nk’uko hari abawugirira mu mupira w’amaguru,uw’intoki n’ibindi.’’
Umunyeshuri ushinzwe siporo,umuco n’imyidagaduro muri iyi kaminuza, Tuza Samuel,ashima ishuri kuba ryarashyizeho ingengo y’imari yihariye y’iki gikorwa nubwo agaragaza ko ikiri nto, akanashima kuba barahawe umwe mu bayobozi,Dr Ingabire Aline ushinzwe abanyeshuri ngo abakurikirane by’umwihariko.
No kuba baratangiye kujya bitabira amarushanwa ahuza za kaminuza muri uru rwego,kimwe n’imikino inyuranye,aho n’abo muri iri shuri bahanyurana umucyo.
Avuga ariko ko hari ibigikenewe ngo impano zabo zirusheho kwigaragaza.
Niyitegeka Tuza Samuel ushinzwe umuco,siporo n’imyidagaduro muri Kibogora polytechnic avuga ko hari ibigikenewe ngo bashobore kugera ku nzozi zabo.
Ati:’’Icya mbere twifuza ni uko itegurwa ry’aya marushanwa ryava ku nshuro 1 mu myaka 2 ikaba buri gihembwe. Byafasha abafite izo mpano kutazisinziriza kuko buri gihembwe hakirwa abashya bazifite.‘’
Yunzemo ati:’’Icya 2 n’iyongerwa ry’ingengo y’imari ibigenewe kugira ngo harusheho gukorwa byinshi bikenewe. Icya 3 ni ukongera ibukoresho bikenerwa kuko hari aho usanga biriki bike, no gukomeza kubishishikariza abanyeshuri kuko hari abacyitinya,bakanatwongerera amarushnwa,hakagira n’ategurirwa hano izindi kaminuza zikaza,iyacu ikarushaho kumenyekana,nk’uko n’itangazamakuru ribidufashamo cyane.’’
Kuri ibi byose basaba,umuyobozi ushinzwe abanyeshuri muri iyi kaminuza ,Dr Ingabire Aline avuga ko icy’ingenzi kwari ugutangira kuko amarushanwa nk’aya ari inshuro ya 6 abaye muri iyi kaminuza.
Abatangaga amanota bashimye imizamukire y’impano z’aba banyeshuri
Ikindi kikaba ubushake bugaragara bw’ubuyobozi mu guteza imbere iki gikorwa, gushyiraho ingengo y’imari yihariye n’ibindi byose bigenda bikorwa,ko n’ibindi bizaza uko bigenda birushaho kwitabirwa.
Ati:’’Turabasaba kudapfukirana impano zabo. Ibindi basaba byose bizagenda biza. Tuzanagira igihe tujye dutumira abahanzi barangije hano,bagaruke badusangize ubuzima bagiyemo hanze, buzatera imbaraga abandi n’abacyitinya batinyuke,ku buryo ntawe ugize icyo arusha abandi, bwaba ubuhanzi ,amasiyansi cyangwa ikijyanye n’ibindi yiga kizapfa ubusa.’’
Ushinzwe abanyeshuri muri kaminuza ya Kibogora polytchnic Dr Ingabire Aline avuga ko bifuza ko buri munyeshuri ufite impano yihariye igira aho imukura n’aho imugeza
Kaminuza ya Kibogora polytechnic, ifite amashami 4, ubuvuzi, Tewolojiya, icungamutungo n’uburezi,buri ryose rifite udushami. Higa abanyeshuri barenga 6.000 bigajemo urubyiruko ku kigero cya 95% nk’uko bivugwa n’abayobozi bayo.
Umunyeshuri uhagarariye abandi,Nduwayezu Prexe Joel akavuga ko hari icyizere ko inzozi zabo mu kuzamura impano zabo zizagerwaho urebye imbaraga ishuri ribishyiramo,agasaba urubyiruko bagenzi be kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe,ntibayakinishe.
Abiga muri Kibogora polytechnic bijejwe gushyigikirwa mu kuzamura impano zabo.
Niyonkuru Frank ucuranga Gitari, piyano n’ibindi yishimira ko impano ye yatangiye kuyibyaza umusaruro w’amafaranga.
Umunyeshuri wungirije uhagarariye abandi Nduwayezu Prexe Joël asanga amarushanwa menshi hanze ya kaminuza yabo yaba imwe byatuma bagera aho bifuza mu kuzamura impano zabo
@Rebero.co.rw
Kbs nibyo kandi mwarakoze cyane imana ibashyigikire kandi ngabanyeshuri bakibogora polytechnic mwarakoze kugaragaza no kuzamura impano zacu
Savandra Ferdinand by comedian miracle
Nibyo rwose ubuyobozi bwanyu nibubafashe
Muzamure impano zanyu mutinyuke kd murashoboye
Nibyo rwose ubuyobozi bwanyu nibubafashe
Muzamure impano zanyu mutinyuke kd murashoboye
Nibyo gs bakoresheje ikimenyane
Nge na ririmbye indirimbo irakundw arikonatunguwenokubona abayobozibatanyitateho gs icyawentahokijakandingo icuzabacomuragendana amazinay’buhanzin Dream rich thanks
Hy!
Muri ab’agaciro kabisa!
Natwe abiga holidays twishimiye kuzamurwa kw’izi mpano za barumuna bacu.
KP hejuru cyaneee!!!
Nukuri kibogora polytechnic mukomeze mwonsereze u Rwanda ndetse n’isi yose , uwo murongo mwiza mufite muwukomeze.
Nibyiza cyane turabakunda cyane kibogora polytechnic indashyikirwa muri kaminuza zose komeza utere imbere uburere utanga niryo shema ryawe mubyo ukora byose
Sinzi process bizacamo ngo n’abiga holidays tubone umwanya wo kwidagadura